Kenya: Perezida William Ruto yiyemeje guhangana n’urubyiruko rwubuye imyigaragambyo

Perezida William Ruto wa Kenya mu ijambo yagejeje ku baturage b’iki gihugu, yaburiye “abateguye, abateye inkunga ndetse n’abakoze bakanashishikaza imvururu n’akavuyo” ko inzego z’umutekano zashyizweho ngo zirinde Repubulika ya Kenya n’ubusugire bwayo “zizoherezwa gucungira igihugu umutekano ndetse zinagarure ituze”.

Ruto yatangaje ibi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye ikomeje kubera muri Kenya, nyuma y’uko abadepite b’iki gihugu bemeje umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro.

Perezida Ruto yavuze ko bibabaje kuba “abantu badafite uburere n’umuco” biraye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bakangiza byinshi ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima, ibintu yise kugaba igitero ku gihugu.

Ati “Ibyabaye uyu munsi byerekanye uburyo dusubiza ku bibazo bibangamiye umutekano w’igihugu. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira ikintu gisa nk’iki kizongera kubaho ukundi.”

Perezida Ruto yavuze ko Leta ye itazihanganira uwo ari we wese wakongera gukora ibisa nk’ibyo, avuga ko bibabaje kuba abantu bari biyerekanye nk’abari mu myigaragambyo y’amahoro, barivanzwemo n’abo yise itsinda ry’abantu babi b’abagizi ba nabi, bigatuma bagakora ibikorwa by’urugomo, avuga ko ari “abagambanyi b’igihugu”.

Yahumurije Abaturage ba Kenya, ababwira kuryama bagasinzira bakizigura bizeye ko umutekano w’igihugu urinzwe, avuga ko hazakurikiranwa ababiteguye, ababiteye inkunga n’ababigaragayemo bose.

Mu gusubiza, Ruto ntiyahisemo kugira icyo akora ku byo abigaragambya basaba byo kureka burundu ibyo ateganya mu ngengo y’imari (byo kongera imisoro imwe) – ahubwo na we yasunitse, mu muhate wo kugarura ituze mu gihugu.

Perezida wa Kenya yaburiye abagize uruhare muri iriya myigaragambyo ko batagomba kwibwira ko ibyo bakoze bizagarukira ho.

Yunzemo ko Leta ya Kenya igomba gutanga igisubizo kuri biriya bikorwa yise iby’ubugambanyi.

Kugeza ubu abarenga 10 muri Kenya bamaze kuraswa nyuma y’uko Abigaragambya kuri uyu wa Kabiri bateye bakanatwika ingoro ishinga amategeko ndetse n’ibiro bya Guverineri wa Nairobi.

Nyuma yo gutwika ingoro, aba baturage binjiye mu cyumba abadepite bariramo, bararya, baranywa, bangiza ibikoresho byarimo. Byabaye ngombwa ko abapolisi bahungisha abadepite bari bamaze gutora uyu mushinga, babanyuza mu gice cyo munsi y’ubutaka.

Christian

Recent Posts

Greenwood watewe umugongo na Manchester United yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Getafe

Mason Greenwood yagizwe umukinnyi w'umwaka mu ikipe ya Getafe ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere…

11 hours ago

Perezida Tshisekedi yatangiye kubazwa uko imijyi ikomeje gufatwa na M23 ubutitsa

M23 imaze iminsi yigaruriye Umujyi wa Kanyabayonga ibintu byakozwe ngo mugihe gito, aho benshi bakomeje…

14 hours ago

Rwanda FDA yahagaritse ku isoko ry’u Rwanda umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA ryavuze rihagaritse burundu umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg…

15 hours ago

“Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana” Omborenga Fitina nyuma yo gusinyira Rayon Sports

Ikipe Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha, myugariro Omborenga Fitina uherutse gutandukana na APR FC.…

1 day ago

Paul Kagame yijeje abaturage b’i Karongi ko umuhanda ubahuza na Muhanga ugiye gukorwa vuba

Paul Kagame akaba na Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b'i Karongi ko umuhanda Muhanga-Karongi…

1 day ago

Mu Mafoto: Umuhanzi Eddy Kenzo yasabye anakwa Minisitiri Phiona Nyamutooro

Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo yasabye anakwa umukunzi we, umunyamabanga wa…

2 days ago