Umubyeyi witwa Kamugisha Marie Gorethi wafashwe n’ibise yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa 24 Kamena 2024 mu Karere ka Muhanga, yabyaye neza, umwana amwita Ian Kagame Mwizerwa.
Nyuma yo kumenya iyi nkuru, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bamushyiriye igikoma cy’ababyeyi.
Uyobora Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye uwo mubyeyi witwa Kamugisha wari witabiriye bwa mbere ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, akaba ari nabwo yibarutse umwana we w’imfura ku myaka 21 y’amavuko.
Inkuru yo kwibaruka umwana w’umuhungu we w’imfura wahise ahabwa izina rya Ian Kagame Mwizerwa, yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo cyo kuwa 25 Kamena 2024, ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari yaraye avuye kwiyamamariza kuri Site ya Muhanga, ahari hahuriye Uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.
Uyu mubyeyi yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko yavuye iwabo mu rugo mu Murenge wa Muhanga, yerekeza aho umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagombaga kwiyamamariza nubwo yari akuriwe.
Avuga ko iwabo bari bamubujije kujya mu bikorwa byo kwamamaza kuko yari akuriwe kuko inda yari atwite yari ifite ibyumweru 35, mu gihe umubyeyi abyara agejeje ku byumweru hagati ya 37 na 42, ariko we agaca ku ruhande akajyayo akurikiye umubyeyi we babanaga dore ko ari nabwo bwa mbere yari yitabiriye bene ibyo birori.
Avuga ko akigerayo yakiriwe ahateganyirijwe ababyeyi batwite n’abana bakiri bato bagombaga guhabwa umwihariko, dore ko hari hanateganyijwe aho abageze mu zabukuru bazitabwaho, bidatinze mu masaha ya saa munani ahita agaragaza ibimenyetso by’uko agiye kwibaruka.
Avuga ko yatabawe n’abajyanama b’ubuzima bamushyikiriza abaganga b’ishami ry’ababyeyi n’abana bari biteguye kwakira uwagira ikibazo wese kuri Site, maze nabo bakomeza kumukurikirana kugeza ubwo umukandida wa RPF yazaga, kugeza atashye.
Agira ati, “Umukandida Paul Kagame naramubonye aza yambaye ingofero y’umukara n’umupira w’umukara, (Iryo ni rimwe mu mabara agize ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi), cyakora igihe yafataga ijambo akaza no kugusha ku nzu y’ababyeyi n’abana yuzuye ku bitaro bya Kabgayi, ati, “Nimubyare nababwira iki”? Ntabwo namwumvise nari ndi mu gice cyo hepfo ahari abagore n’abana”.
Avuga ko kuba yibarutse hanavuzwe ijambo nk’iryo bigaragaza ko ineza y’Umukandida wa FPR Inkotanyi ari ntagereranywa, kandi ko atekereza ibyagirira Abanyarwanda akamaro by’umwihariko abagore.
Agira ati, “Kubera ikoranabuhanga ntibyatinze ngo imbangukiragutabara ingereho, kuko bamaze kunyitaho nari ntashye nkigera hanze nanirwa kugenda, Imbangukiragutabara ihita iza injyana ku bitaro”.
Uwo mubyeyi Kamugisha avuga ko yigeze gusura undi mubyeyi waje kuruhukira i Kabgayi batarubaka inzu nshya igezweho, ariko abona hari byinshi byiza byashyizwe mu nzu nshya ndetse byamufashije kurinda umwana we yabyaye akibura ibyumweru bibiri ngo avukire igihe.
Agira ati, “Nasuye umubyeyi hariya haruguru ariko hano ni heza cyane turashimira Paul Kagame wazanye ibi bitaro byatumye tubyarira ahantu heza, ndasaba Abanyarwanda bose n’ababyeyi muri rusange kumutora kandi nanjye nzajya kumutora kuko nzaba naratashye”.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…