Umugore w’imyaka 39, Afusat Ololade, yapfiriye mu gace ka Ita Baale muri Ifo, muri Leta ya Ogun, mu gihugu cya Nigeria nyuma yo guterwa inshinge.
Kuwa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, ahagana Saa Kumi z’umugoroba nibwo ibi byabaye gusa ngo ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bukaba bwarahise butangira gukora iperereza ku byabaye.
Uyu mugore wapfuye amakuru avuga ko yari arembye ariko kandi yivuriza mu rugo rw’umuturage uzwi ku amzina ya Alabede Libagi, wiyitaga umuvuzi gakondo.
Uyu muvuzi gakondo Libagi bivugwa ko nyuma y’uko abonye uwo yavuraga atagishoboye kumuvura yahisemo kwitabaza umuforomokazi warusanzwe witwa Oyin Israel akaba ariwe wamuhaye inshinge zabaye intandaro yo kwica nyakwigendera.
Uyu mubyeyi w’imyaka 39 bivugwa ko yaje gupfa nyuma y’uko atewe izo nshinge.
Ibyo byatumye hafatwa uwo muvuzi gakondo, uwo muforomo, n’umumotari wabajyanye aho hantu bavuriraga nyakwigendera.
Umuvugizi w’igipolisi cya Leta ya Ogun, Odutola Omolola, yatangaje ko iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekanye amakuru y’ibyabaye.
Yagize ati: “Ishami ryacu ryiherereye mu gace ka Ifo ryataye muri yombi abantu batatu bakekwaho icyaha nyuma yo gutangazwa umwe mu bagore wapfuye. Nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bikuru byo muri ako gace byemeje ko yapfuye. Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho icyo cyaha.”
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…