INKURU ZIDASANZWE

Umukobwa uherutse gupfira mu muvundo w’abaje kwamamaza Paul Kagame yashyinguwe mu cyubahiro

Ahishakiye Mutoni uherutse gupfira mu muvundo waho Paul Kagame yari yagiye kwiyamamariza yashyinguye mu cyubahiro n’abarimo Senateri Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene na Senateri Mureshyankwano n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Ni umuhango wo kumushyingura wabereye ku irimbi rya Rugerero mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba akaba ari naho umukundida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari yagiye kwiyamamariza.

Uwo muhango wo kumushyingura kandi witabiriwe n’intumwa z’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa RPF INKOTANYI ku rwego rw’Igihugu, intumwa z’Intara y’Iburengerazuba, Inzego z’Umutekano n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Rubavu, aho abanyamuryango b’aho avuka bahamije ubutwari bwe n’umurava byamuranze.

Senateri Dr Sindikubwabo ati “uyu mwana ugiye yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, yumvise amahame y’Umuryango wacu abonamo icyizere cy’ubuzima buzaza, ariko siko byakomeje kuko ubwo twashimangiraga Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere, nibwo yasoje urugendo rwe, umuryango nimukomere.”

Bamwe mu bayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura Ayishakiye Mutoni

Yasabye umuryango gukomera no kwihangana, abizeza ko Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi. Ahishakiye Mutoni apfuye afite imyaka 18, azize impanuka yaturutse ku muvundo wabaye kuri site ya Gisa barimo gutaha, nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza cy’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Abo mu muryango wa Mutoni bavuga ko Mutoni yavutse tariki 7 Ukwakira 2005, yashoboye kwiga amashuri abanza agenze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri ahagarika kwiga.

Uretse Mutoni, hari undi warimo avurirwa mu bitaro bya Kanombe nawe wakomerekeye muri uriya muvundo wapfuye.

Ahishakiye Mutoni yaguye mu muvundo w’abaturage bari bagiye kwakira Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi ubwo yari yaje kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero tariki 23 Kamena 2024.

Yashyiguwe mu cyubahiro kuri uyu Kabiri, tariki 25 Kamena 2024.

Gusa uretse abo bakobwa baguye muri uwo muvundo hari n’abandi bantu bagera kuri 37 bakomerekeyemo bidakabije bahise bahabwa ubuvuzi bw’ibanze nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

12 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

13 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago