General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Burundi, yatsinzwe mu rubanza bujurire,akatirwa gufungwa ubuzima bwose.
Urukiko rukuru rw’ubujurire rwemeje igihano uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Uburundi yari yahawe bwa mbere cyo gufungwa ubuzima bwose.
Urubanza rwari rumaze ukwezi mu mwiherero.
Mu mwaka ushize wa 2023, yahamwe n’ibyaha birindwi birimo kugerageza kwica umukuru w’igihugu, guhirika inzego zatowe n’abaturage, guhungabanya ubukungu bw’igihugu, kurya ruswa no kwigwizaho inyungu akoresheje ububasha bwe.
Ihazabu y’ayarenga Fbu 22.713.000.000
Urukiko rwongeyeho ko ategetswe gutanga ihazabu rya miliyari zirenga 22 na miliyoni 713 mu mafaranga y’Uburundi.
Kandi ibintu atunze ariko atashyize ku rutonde rw’ibyo yerekanye mu rukiko mu 2021 byose bizahita bifatirwa.
Urukiko rwavuze ko imyanzuro ihita ishyirwa ishirwa mu ngiro.
Hemejwe kandi igihano cyo gufungwa imyaka 15 ku bandi batatu bari kumwe ari bo: Desire Uwamahoro wari umuyobozi mu gipolisi, Samuel Destin Bapfumukeko wakoraga mu iperereza hamwe na Come Niyonsaba wari umwubatsi w’amazu ya Bunyoni.
Bunyoni n’abo bari kumwe 6 muri urwo rubanza mu ntangiriro, bose baburanye bahakana ibyaha baregwa bavuga ko nta byemezo umushinjacyaha yerekanye bigaragaza uko bakoze ibyo byaha.
Umwe wenyine, Didace Igiraneza, umwe mu bashoferi ba Bunyoni, ni we wenyine wagizwe umwere.
Abandi babiri bakatiwe gufungwa imyaka itatu buri umwe.
Abo ni Melchiade Uwimana wari umukuru w’agace ka Mubone na Isaac Banigwaninzigo wari umushoferi wa Bunyoni.Bo ntabwo bajuriye.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…