KWIYAMAMAZA

‘Gutora FPR n’umukandida wayo bivuze kwibagirwa amateka mabi’ – Paul Kagame

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu karere ka Huye ahari hateraniye imbaga y’abaturage barenga ibihumbi 300.

Ubwo yari kuri site iri mu Murenge wa Ngoma, Perezida Kagame yavuze ko abatuye muri Huye bafitanye igihango gikomeye kuko uwo mujyi yawusuye inshuro zirenga eshatu ubwo yari akiri mu buhunzi kubera politiki mbi yari mu Rwanda.

Yifashishije inkuru mpamo y’uburyo mu myaka ya 1970, ubwo yari mu buhungiro yasuye Umujyi wa Huye, atumiwe n’inshuti ye yigaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yavuze ko ubwo yahasuraga mu 1978, yagiye kureba umupira wa Pantheres Noir na Mukura VS ariko ataha utarangiye kubera ko abantu bamurebaga nabi hanyuma uwo yari yaje gusura akamubwira ngo bitahire kare.

Ati: “Iriya Kaminuza nayisuye kera mu 1978. Hari abantu twari tuziranye bigagayo. Njye nari naje inaha naseseye kuko nari impunzi,nabaga hanze. Nahaje nk’inshuro eshatu. Icyo nibuka nshaka kubabwira, hari Stade iri hano hafi, njyayo no kureba umupira. Umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura antwara ku mupira, yabaga muri kaminuza. Mukura VC na Panthère Noire barakinaga icyo gihe, njyana niyo nshuti yanjye, ariko nkajya mbona abantu barandeba nko kuvuga ngo ‘ariko aka kantu ntabwo ari ak’inaha”.

Umukino ugiye kurangira, iyo nshuti yanjye yari yanzanye yagize iti ‘reka tuve aha umupira utararangira, ibikurikiraho iyo Panthère batsinzwe, abantu barakubitwa. Ndavuga nti ndakubitirwa aha ngaha.Turagenda hasigaye nk’iminota nk’icumi ngo umupira urangire.”

Akomeza ati “Urumva rero, twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko n’ubundi twari bamwe twari dukwiriye kuba tunamenyana ariko bamwe muri twe twabaga hanze, kubera impamvu ntirigwa nsubiramo. Ntabwo bizongera k’uwo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe, nanjye twari kumwe. Abenshi hano nubwo bari bataravuka twari kumwe, kuko aho muvukiye naho mukuriye muri hano turi kumwe, mu nzira imwe kubera mwebwe.”

Paul Kagame yabwiye abanye Huye ko gutora FPR n’umukandida wayo bivuze kurandura ayo mateka mabi kandi ko bizatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere.

Gutora FPR rero n’umukandida nicyo bivuze, ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire. Iyi politiki yamaze kujya ku ruhande, iba poilitiki y’ubumwe tukakira n’abandi aho bava hose. Amajyambere arihuta, umutekano bishingiraho tugomba kuwitaho ugakomera kugira ngo hatazagira igihungabanya iyi polikiti n’ayo majyambere.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko yizeye kongera gutorwa tariki 15 Nyakanga, kandi agaragaza ko yizeye ubufasha bw’abaturage kugira ngo u Rwanda rukomeze iterambere.

Ati “Igituma mbyemera, ni uko ibyo muzantorera ni namwe muzabikora. Akazi kanjye karoroshye, ni ukubajya imbere tugafanya urugendo rwiyubaka, rwubaka igihugu cyacu, amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise.”

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yatandukanye na Lawrence Webo

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Lawrence Webo watozaga abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.…

6 hours ago

Umunyarwanda yapfiriye mu gihugu cya Oman

Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana. Inkuru y’urupfu…

6 hours ago

APR Fc yatomboye amakipe y’ibigugu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariyo APR FC yisanze mu…

11 hours ago

Perezida Biden yavuze impamvu yitwaye nabi mu kiganiro mpaka na Donald Trump

Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku…

15 hours ago

Kigali: Inzu izwi nka ‘Makuza Peace Plaza’ yahiye

Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo…

15 hours ago

“Akaga u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame yiyamamaza i Kirehe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu…

1 day ago