KWIYAMAMAZA

Nyamagabe: Paul Kagame yakomoje ku barwanya u Rwanda avuga ko bazicwa n’agahinda

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomoje ku batishimira intsinzi y’u Rwanda avuga ko ari akazi kabo ndetse bakwiye kurekera aho bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabivugiye i Nyamagabe, kuri Site ya Nyagisenyi, ubwo yiyamamarizaga gukomeza kuyobora u Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena 2024.

Kagame yabwiye abamwakiriye i Nyamagabe ko abona bo amatora barayarangije, avuga ko abo bibabaza ari ‘akazi kabo’.

Paul Kagame ubwo yari imbere y’abaturage ba Nyamagabe

Ati “[Gutora] ndabona mwarabirangije rwose, uwicwa n’agahinda ni akazi ke. Abo barahari nka ya ndirimbo. Ikibazo nuko bo batabireba, babirebye bacisha make tugakorana tukubaka uru Rwanda rwacu. Wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo ugeraho ugakomeza?”.

Yaboneyeho umwanya wo guha umukoro urubyiruko, wo gusigasira ibyagezweho u Rwanda rukaba igihugu cyihagije.

Ati “Abenshi muri mwe mu gihugu hose ni inkumi, abasore bakibyiruka. Amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira kuri abo bakiri bato batigeze baba mu mateka mabi abenshi muri imwe murayumva gusa cyangwa se mwasanze ingaruka zayo. Mwebwe rero nta muzigo w’ayo mateka mukwiriye kwikorera usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere kure.

Mwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya, ukubiyemo ubumwe bw’abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’isi turimo.

Ubwo tubifuriza kumenya, tubifuriza ubuzima bwiza, tukubaka hamwe ibikorwaremezo bigomba kubafasha muri iyi nzira turimo, ni mwe igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo.

Buri wese yifitemo ubushobozi butandukanye ariko ubwo bushobozi iyo tubushyize hamwe nta cyatunanira. Ibyo kuba ba bandi basabiriza, bagenerwa ibyo bari buramuke […] ibyo twabisize inyuma kera. Turishyira tukizana mu bitureba ariko twakongeraho gufatanya hagati yacu n’abandi, icyo gihe u Rwanda imbere yarwo ari amahirwe gusa.

Paul Kagame watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Ayo mahirwe n’ibyo byiza nibyo dushaka gukomeza. Ubwo umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane mwarakarangije n’agasigaye nimwe muzagakora.

Mujya mureba ku birango bya FPR? Hariho iki? […] Intare ntabwo zivuga gusa, iyo zigeze kubyo zigomba gukora zirabikora.”

Paul Kagame yavuze ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishingira ku bufatanye bw’abanyarwanda bityo n’imbere ari heza byinshi cyane bizagerwaho.

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yatandukanye na Lawrence Webo

Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Lawrence Webo watozaga abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.…

5 hours ago

Umunyarwanda yapfiriye mu gihugu cya Oman

Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana. Inkuru y’urupfu…

6 hours ago

APR Fc yatomboye amakipe y’ibigugu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariyo APR FC yisanze mu…

10 hours ago

Perezida Biden yavuze impamvu yitwaye nabi mu kiganiro mpaka na Donald Trump

Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku…

14 hours ago

Kigali: Inzu izwi nka ‘Makuza Peace Plaza’ yahiye

Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo…

15 hours ago

“Akaga u Rwanda rwagize n’ukugira abayobozi b’abapumbafu”-Perezida Kagame yiyamamaza i Kirehe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu…

1 day ago