Perezida Kagame wamenye amakuru y’impanuka yaguyemo abantu babiri ubwo bajyaga mu bikorwa byo kumwamamaza mu Karere ka Huye yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka asaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo hirindwe impanuka muri ibi bihe byo kwiyamamaza.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Ubwo yasozaga ijambo, Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo, anihanganisha abakomeretse.
Ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze. Ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya. Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.
Mu minsi ya mbere nabwo hari ukuntu abantu bihuse baragwirirana havamo abandi nka babiri bapfuye, n’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago.”
Ibi byago bije bikurikira abantu babiri baherutse kwitaba Imana bazize umuvundo ubwo bari bagiye mu bikorwa n’ubundi byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho umwe yahise yitaba Imana undi agwa ku bitaro nyuma yo kwitaba n’abaganga ariko bikananirana.
Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yageze i Huye aho yakiriwe n’ibihumbi bisaga 300 by’abatuye ako karere n’utundi turere bahana imbibi.
Uyu ni umunsi wa gatanu w’ibikorwa by’umuryango wa FPR Inkotanyi byo kwiyamamaza ku bahatanye mu matora ya Perezida n’ay’abadepite.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…