Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Antoine Felix Tshisekedi yahaye abofisiye bakuru babiri imidali y’inyenyeri za ‘bronze’, abashimira ko bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyageragejwe tariki ya 19 Gicurasi 2024.
Itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 26 Kamena 2024 rivuga ko abagenewe imidali ari Colonel Muteteke Jim na Lieutenant Colonel Tshaka Kalambayi Dédé.
Iteka rya Perezida Tshisekedi ryasobanuye ko Col Muteteke na Lt Col Tshaka bagize ubutwari ubwo abitwaje intwaro bari bayobowe na Christian Malanga bateraga ingoro y’Umukuru w’Igihugu, bagaragaza urukundo bafitiye RDC.
Igitero cy’aba barwanyi barengaga 50 cyagabwe no mu rugo rwa Vital Kamerhe wahoze ari Minisitiri ushinzwe ubukungu, bahicira bamwe mu bapolisi barurindaga. Kamerhe ubu asigaye ari Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.
Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yatangaje ko Malanga yishwe, abandi barenga 50 batawe muri yombi. Abafashwe bose bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo ndetse ni na ho bari kuburanishirizwa.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…