INKURU ZIDASANZWE

Rubavu: Abarimu babiri n’umunyeshuri batawe muri yombi bazira uburiganya bwo kwakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’Ubukungu [UTB] ishami rya Rubavu.

Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira Thierry yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga nk’ikiguzi cy’amanota. Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.

Igikorwa cyo kubata muri yombi cyabaye tariki ya 19 Kanama 2024.

Abatawe muri yombi ni abarimo, Mushobora Nizeyimana Sylvain w’imyaka 50 y’amavuko na Munderere Theoneste nawe w’imyaka 50 y’amavuko, n’umunyeshuri, Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w’imyaka 27 y’amavuko.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko “aba barimu ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho basabye bakanakira indonke y’agera kuri 3,033,700 Frw nk’ikiguzi cyo kugira ngo babone amanota yo mw’ishuri batakoreye.”

Umunyeshuri Ishimwe Dieudonne we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ariwe yanyuzwagaho yarangiza akayaha abo barimu.

Murangira ati “ruswa ni mbi mu ngeri zose. Ntabwo bikwiye ko umuntu ufite inshingano z’uburezi gusaba no kwakira indoke ngo atange amanota umunyeshuri atakoreye. RIB irasaba abanyeshuri bafite amakuru ku myitwarire nk’iyo kujya batanga amakuru kuri info@rib.gov.rw. RIB irasaba ubuyobozi bw’amashuri avugwamo imyitwarire nk’iyi guhaguruka bakarwanya ibikorwa nk’ibi kuko byangiza ireme ry’uburezi.”

Bivugwa ko ibi byaha byabereye aho iri shuri rya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Christian

Recent Posts

Perezida Kagame yahishuye icyatumye yubaka inzu mu Bugesera

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR…

1 hour ago

Rutahizamu wa Rayon Sports y’Abagore yerekeje muri Portugal

Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée yagiye kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu gihugu…

2 hours ago

Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije bavuzweho kuroga ikipe ya Kiyovu Sports barekuwe

Mupenzi Eto’o yafunganwe na bagenzi be babiri bakoranaga muri APR FC aho bakekwagaho icyaha cyo…

2 hours ago

Ubujurire ku mitungo yo kwa Rwigara bwateshejwe agaciro

Icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyatesheje agaciro cyamunara ku mutungo wa Asinapolo  Rwigara cyasomwe mu…

6 hours ago

Rayon Sports yaguze myugariro wabaye mwiza muri Senegal

Kuri uyu wa Gatanu nibwo myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gningue, wakiniraga AS Pikine yo muri icyo…

1 day ago

Ubwongereza: Ishyaka ‘Labour Party’ ryarwanyije gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ryatsinze amatora

Ishyaka ry’abakozi (Labour Party) niryo ryegukanye amatora y’abagize inteko ishingamategeko mu bwongereza. Bivuze ko uwitwa…

1 day ago