Amakuru aremeza ko umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat yamaze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo abazwe ibyo akurikiranweho.
Uyu muhanzi ubifatanya n’Ubunyamakuru yitabye RIB kuri uyu wa 26 Kamena 2024 nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Dr. Murangira B Thierry.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yitabye akabazwa ndetse agataha.
Ati “Nibyo koko uwitwa Nyarwaya yitabye Ubugenzacyaha arabazwa arataha. Iperereza rirakomeje kugira ngo tubashe kumenya ukuri kw’ibyo aregwa. Nta kindi nabivugaho ibindi biracyari mw’iperereza.”
Nubwo atigeze agaruka ku byaha Yago akurikiranyweho, amakuru ahari ahamya ko akurikiranyweho ibyaha yarezwe na Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga.
Ibaruwa iki kinyamakuru gifitiye kopi, cyerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena 2024.
Uyu mugore avuga ko arega uyu musore bakundanye umwaka urenga kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ndetse amukangisha no kumusebya.
Amwe mu magambo Dabijou arega Yago, harimo kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa amubwira ko azamumena umutwe ndetse akazanashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.
Dabijou avuga ko uyu muhanzi yaje no kumwoherereza aya mafoto mu rwego rwo kumwereka ko ayafite, ibyo we asanga ari ukumukangisha kumusebya.
Dabijou uhamya ko atazi igihe ayo mafoto n’amashusho yafatiwe n’uyu musore bakanyujijeho mu rukundo, anasaba ubutabera ku magambo ya Yago wamwoherereje amajwi amukangisha gushyira hanze amayeri ye mu gucuruza abana b’abakobwa muri Nigeria.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Dabijou ahamya ko Yago atakabaye amukangisha iby’iki cyaha kuko abizi neza ko yagikurikiranweho akakiburana, bikarangira agizwe umwere nubwo yagifungiwe umwaka n’igice mw’igororero rya Mageragere.
Intandaro yo gushwana hagati yaba bombi bivugwa ko bishingiye ku mafaranga Dabijou yahaye Yago mu gihe bakundanaga undi akaba yaranze kuyamwishyura.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…