Police Fc igiye guhura na APR Fc muri sitade Amahoro yasogongeyeho ubwo yahuraga n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino wiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’.
APR FC izakina na Police Fc mu mukino uzaba ugamije gufungura ku mugaragaro stade Amahoro nshya ifite imyanya yo kwicaramo ibihumbi 45.
Abayobozi batandukanye barimo aba CAF, FIFA na CECAFA bategerejwe muri ibi birori.
Umukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024, ku isaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Uyu kandi ni umukino uzatanga igikombe kuko hazaterwa za penaliti mu gihe amakipe yombi yanganya umukino.
Abateguye bifuzaga ko Rayon Sports yakina na APR FC ariko baza kubwirwa ko iyo kipe ititeguye neza mu gihe itaratangira imyitozo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…