IMIKINO

APR Fc na Rayon Sports zigiye kongera gucakirana muri Sitade Amahoro

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zigiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti kuri Stade Amahoro yamaze kuvugururwa.

Uyu mukino wagombaga guhuza APR FC na Police FC ariko amakipe yombi yaje kubyumvikanaho birangira hagaruwe Rayon Sports.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo mu gihe Rayon Sports idafite umutoza yari butangire imyitozo mu Cyumweru gitaha.

Mu mukino wari wabanje wo gusogongera Stade Amahoro wari wahuje aya makipe yombi, banganyije 0-0.

Icyakora Rayon Sports niyo yari yabonye amahirwe menshi muri uwo mukino gusa iyatera inyoni.

Kuri iyi nshuro, Rayon Sports ifite akazi kenshi kuko nta myitozo iratangira gukora mu gihe APR FC iyimazemo iminsi kandi yaguze abakinnyi benshi bakomeye.

APR FC kandi yagaruye abakinnyi yari ifite mu ikipe y’igihugu n’abanyamahanga baragaruka cyane ko batakinnye uwo mukino.

Rayon Sports yari kuzatangira imyitozo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Christian

Recent Posts

Greenwood watewe umugongo na Manchester United yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Getafe

Mason Greenwood yagizwe umukinnyi w'umwaka mu ikipe ya Getafe ibarizwa muri shampiyona y'icyiciro cya mbere…

10 hours ago

Perezida Tshisekedi yatangiye kubazwa uko imijyi ikomeje gufatwa na M23 ubutitsa

M23 imaze iminsi yigaruriye Umujyi wa Kanyabayonga ibintu byakozwe ngo mugihe gito, aho benshi bakomeje…

13 hours ago

Rwanda FDA yahagaritse ku isoko ry’u Rwanda umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA ryavuze rihagaritse burundu umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg…

14 hours ago

“Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’abafana” Omborenga Fitina nyuma yo gusinyira Rayon Sports

Ikipe Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha, myugariro Omborenga Fitina uherutse gutandukana na APR FC.…

1 day ago

Paul Kagame yijeje abaturage b’i Karongi ko umuhanda ubahuza na Muhanga ugiye gukorwa vuba

Paul Kagame akaba na Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b'i Karongi ko umuhanda Muhanga-Karongi…

1 day ago

Mu Mafoto: Umuhanzi Eddy Kenzo yasabye anakwa Minisitiri Phiona Nyamutooro

Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo yasabye anakwa umukunzi we, umunyamabanga wa…

2 days ago