INKURU ZIDASANZWE

Hamenyekanye umubare wabaguye mu mpanuka y’imodoka mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame i Huye

Mu ijambo rye mu karere ka Huye, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo mu mpanuka y’imodoka yabaye asaba ko hakorwa ibishoboka impanuka zikagabanuka muri ibi bikorwa.

Advertisements

Umuvugizi w’igipolisi ACP Rutikanga Boniface yabwiye itangazamakuru ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku wa kane ubwo abantu bagongwaga n’imodoka ya Toyota Coaster bagiye mu bikorwa byo kwamamaza.

Aho yagize ati “Abantu bagera kuri bane nibo bapfuye abandi barakomereka mu mpanuka y’imodoka yagonze abantu benshi bari mu muhanda bajya kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, mu karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda.”

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje agira ati “Iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma w’Akarere ka Huye, uwari utwaye imodoka kandi yahise atoroka.”

Ishyaka FPR-Inkotanyi rivuga ko abantu barenga ibihumbi 300 bahuriye mu karere ka Huye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida waryo Paul Kagame.

Iyi mpanuka ikurikiye iyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’igihugu, aho abantu babiri bapfiriye mu mubyigano w’abarimo gusohoka ahamaze kubera ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Iyo mpanuka yahitanye abantu bane mu bari baje kumwamamaza, Paul Kagame yayigarutseho mu ijambo rye mu karere ka Huye, aho yagize ati: “Rwose nagira ngo nifatanye namwe…Abo yahitanye, abavandimwe babo, imiryango yabo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe na bo”.

Iyi mpanuka ikurikiye iyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’igihugu, aho abantu babiri bapfiriye mu mubyigano w’abarimo gusohoka ahamaze kubera ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.

Iyo mpanuka yahitanye abantu bane mu bari baje kumwamamaza, Paul Kagame yayigarutseho mu ijambo rye mu karere ka Huye, aho yagize ati: “Rwose nagira ngo nifatanye namwe… Abo yahitanye, abavandimwe babo, imiryango yabo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe na bo”.

Kagame yavuze ko nubwo “nta ubuza impanuka kuba”, yasabye ko hakorwa ibishoboka kugira ngo “ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa, twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago