Paul Kagame, Umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi yabwiye abo mu karere ka Rusizi by’umwihariko urubyiruko ko guhita bagatora umuryango wa FPR Inkotanyi ari ukwiteganyiriza mu byiza biri imbere.
Aha kandi yaboneyeho gusaba Abanyamuryango bari babukereye kuri site ya sitade ya Rusizi ko bakwiriye gukomeza kurinda ibyagezweho kuko utakubaka inyubako nziza ngo wemere ko hari undi uyisenya.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Rusizi, kabaye aka kamunani agezemo mu minsi itandatu kuva atangiye ibi bikorwa ku wa Gatandatu.
Yakiriwe byihariye n’abatuye Akarere ka Rusizi bamuririmbiye indirimbo zo ku Nkombo ndetse bamushimira ibyo yabagejejeho.
Mu ijambo yagejeje ku Banya-Rusizi, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yavuze ko umutekano n’iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho ntawe bakwiye kwemerera ko abisenya.
Ati “Aho tuvuye ni kure, hari byinshi bimaze kugerwaho ariko aho tujya naho ni kure. Hari byinshi birenze twifuza kugeraho kandi tuzabigeraho nta gushidikanya. Mwebwe urubyiruko, bana bacu mujye musubiza amaso inyuma gato mumenye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Ubu mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri, yo kugira ngo mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho, mwihute ariko munabirinde icyabisenya.
Ntabwo wakubaka inyubako nziza ngo nurangiza wemere ko isenyuka cyangwa se ngo isenywe n’undi muntu. Twubake ubumwe, twubake amajyambere ndetse twubake demokarasi ituma dushobora guhura nk’uku tukihitiramo uwo dushaka.”
Yakomeje avuga ko umutekano w’u Rwanda uri mu maboko ya buri munyarwanda wese bityo abashaka kuwuhungabanya ntaho bamenera.
Ati “Uwo mutekano muwugiramo uruhare runini, uri mu maboko yacu twese dufatanyije. Mu by’umutekano wacu, ntawe ufite aho yamenera rwose. Abifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa. Muzababatize bajye mu nzira bakwiriye kuba bajyamo.”
Perezida Kagame yavuze ko gutora FPR ari ukwiteganyiriza kuko ntawirahira uwamusezeranyije inka ahubwo yirahira uwayimuhaye. Yongeyeho ko ibitarakorwa bizakomerezaho.
Ati “Muri uko guhitamo, uwaguhaye inka n’uyigusezeranya wakwirahira nde? Ntawirahira umusezeranya inka, wirahira uwayiguhaye. FPR yagabiye Abanyarwanda, n’abanyarwanda bazayitura. Tariki 15 z’ukwezi kuza ntabwo ari kera. Ubwo igikorwa tuzacyuzuze neza, hanyuma twikomereze amajyambere, ubumwe, umutekano hanyuma abanzi baganye.
Ndabasezeranya ko ibyari bitarakorwa tuzabikora hanyuma nzagaruka aha twishime, dukomeza twubakire aho.”
Perezida Kagame arakomeza kwiyamamariza mu Burengerazuba kuko arakomereza Nyamasheke na Karongi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…