IMIKINO

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umurundi

Ikipe ya Rayon Sports bimaze kumenyekana ko yamaze kwibikaho rutahizamu utyaye ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Rukundo Abdoul Rahman.

Advertisements

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka, biravugwa ko Rukundo Abdoul Rahman wanyuze mu ikipe y’Amagaju yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Yakiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Namenye Patrick.

Ni mugihe ubusanzwe uyu rutahizamu yarategerejwe kuhagera mbere yaho ariko hakaza kubaho impinduka.

Uyu rutahizamu wabashije gutsinda ibitego 12 agatanga n’imipira icyenda yavuyemo ibitego muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda bivugwa ko yatanzweho miliyoni 20 y’u Rwanda.

Rukundo Abdoul Rahman yasinye igihe kingana n’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Gikundiro ikomeje kuganira n’abandi bakinnyi benshi barimo na Omborenga Fitina kugira ngo ikomeze kwiyubaka mu buryo burambye.

Rukundo Abdoul Rahman yerekeje muri Rayon Sports

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago