IMIKINO

APR Fc yatumiwe na Simba Sc iri mu makipe yubashywe muri Tanzania

Ikipe ya Simba Sports Club iri mu zubashywe kubera ibigwi byayo muri Tanzania yamaze kwemeza ko tariki ya 3 Kanama 2024 ari bwo izahura na APR FC mu mukino wa gicuti, hizihizwa ‘Simba Day’.

Uyu munsi ubusanzwe wabaga tariki ya 8 Kanama buri mwaka ariko ubu wigijwe imbere kubera ko aya matariki yahuriranye n’umukino wa ’Community Shield’ muri Tanzania, uzayihuza na mukeba Young Africans muri iri rushanwa rihuza amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona iheruka.

Gutumirwa kwa APR FC muri Simba Day, byatangajwe bwa mbere na Chairman wayo Col Richard Karasira wavuze ko iyi kipe yabatumiye muri Tanzania mu gihe mukeba wayo Yanga we yifuje ko yahurira n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu Rwanda.

APR FC izabanza kwitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania hagati ya tariki 10 na 28 Nyakanga. Iyi kandi ikaba ifite umukino wa gicuti uri buyihuze na Police FC kuri uyu wa mbere hafungurwa Stade Amahoro.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu kwitegura umwaka mushya imaze gusinyisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga yakuye muri Afurika y’Uburengerazuba mu gihe yanongeyemo abagera kuri bane bakinaga imbere mu gihugu cyu Rwanda.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago