Ikipe ya Simba Sports Club iri mu zubashywe kubera ibigwi byayo muri Tanzania yamaze kwemeza ko tariki ya 3 Kanama 2024 ari bwo izahura na APR FC mu mukino wa gicuti, hizihizwa ‘Simba Day’.
Uyu munsi ubusanzwe wabaga tariki ya 8 Kanama buri mwaka ariko ubu wigijwe imbere kubera ko aya matariki yahuriranye n’umukino wa ’Community Shield’ muri Tanzania, uzayihuza na mukeba Young Africans muri iri rushanwa rihuza amakipe yaje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona iheruka.
Gutumirwa kwa APR FC muri Simba Day, byatangajwe bwa mbere na Chairman wayo Col Richard Karasira wavuze ko iyi kipe yabatumiye muri Tanzania mu gihe mukeba wayo Yanga we yifuje ko yahurira n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu Rwanda.
APR FC izabanza kwitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania hagati ya tariki 10 na 28 Nyakanga. Iyi kandi ikaba ifite umukino wa gicuti uri buyihuze na Police FC kuri uyu wa mbere hafungurwa Stade Amahoro.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu kwitegura umwaka mushya imaze gusinyisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga yakuye muri Afurika y’Uburengerazuba mu gihe yanongeyemo abagera kuri bane bakinaga imbere mu gihugu cyu Rwanda.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…