MU MAHANGA

Mu Mafoto: Umuhanzi Eddy Kenzo yasabye anakwa Minisitiri Phiona Nyamutooro

Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo yasabye anakwa umukunzi we, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutooro.

Advertisements

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024 i Buziga aho umuryango wa Nyamutooro utuye.

Eddy Kenzo nawe yemeje ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibi birori byabaye.

Yagize ati: “Intambwe ya mbere yarangiye. Nebbi, Masaka n’inshuti tuzagaruka vuba gufata umugeni wacu.”

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro rwagiye ahabona muri uyu mwaka bitewe nuko aba bombi bagiye bagaragara cyane mu ruhame bari kumwe ndetse igihe Nyamutooro yarahiriraga inshingano, Kenzo yari yamuherekeje.

Ku rundi ruhande ariko mu 2019, Eddy Kenzo yatandukanye n’umugore we Rema Namakula. Si uwo gusa kuko hari undi mugore witwa Tracy Nabatanzi wabyaranye na Eddy Kenzo umwana witwa Maya Musuuza.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago