Mason Greenwood yagizwe umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Getafe ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne nyuma yo gukinira ku nguzanyo mu mwaka w’imikino w’2023-2024.
Greenwood w’imyaka 22, yinjiye muri Getafe mu nguzanyo yamaze igihe kinini atewe umugongo n’ikipe ya Manchester United mu mpeshyi y’umwaka ushize. Ni nyuma yo kugirana amasezerano n’ikipe y’amashitani atukura nyuma yo gufatwa muri Mutarama 2022 akekwaho ibyaha byinshi birimo gushaka gufata ku ngufu no guhohotera uwo bakundanaga.
Ubushinjacyaha bwaje guhagarika ibirego byashinjwaga Greenwood muri Gashyantare 2023 nyuma y’abatangabuhamya batanze amakuru y’ibanze kubyaha yashinjwaga.
Uyu mukinnyi yahisemo guhita yerekeza ubuzima bwe muri Espagne abasha kwemera gukinira ikipe ya Getafe ibarizwa mu cyiciro cya mbere, kuva mu kwezi ku Ukuboza kugeza muri Mata uyu mwaka.
Nyuma yo gusoza shampiyona atsinze ibitego 8 abasha gutanga imipira ivamo ibitego 6 mu mikino 33 gusa yakinnye byahise bituma atorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa Getafe.
Kuri iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Getafe nibwo hagaragaye ifoto y’umukinnyi afite igihembo cy’umukinnyi w’umwaka gusa amakuru ahari avuga ko Getafe idafite ingengo y’imari yo kongera amasezerano mashya kuburyo itakomeza kumugumana.
Greenwood asigaje umwaka umwe mu masezerano n’ikipe ya Manchester United ku buryo ashobora kuyerekezamo kugeza mu mwaka 2025, kugira ngo azayivemo ari umukinnyi wigenga.
Amakipe menshi y’i Burayi akomeje kurwanira Greenwood, aho Juventus iherutse gushaka kumutangaho miliyoni 40 z’amapound kugira ngo imwegukane mu ntangiriro z’ukwezi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…