M23 imaze iminsi yigaruriye Umujyi wa Kanyabayonga ibintu byakozwe ngo mugihe gito, aho benshi bakomeje kwibaza icyo guverinoma iyobowe na Tshisekedi idakoraho kandi ukabona ahubwo abaturage bo muri ako gace bishimiye uwo mutwe w’inyeshyamba.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri wa gatandatu, tariki ya 29 Kamena, nibwo umuvugizi wa Lamuka, Prince Epenge, yagaragaje ashimangira ko ari ngombwa kumenya ibyakozwe mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo leta ihagarike inyeshyamba za M23 zikomeje kwigararurira imijyi itandukanye muri ako karere.
Ati: “Ihuriro rya Lamuka rirasaba ibisobanuro, Bwana Felix Tshisekedi atubwire ari gukora iki mu burasirazuba n’ibiteganyijwe kugira ngo iki kibazo nticyongere kwisubiramo.”
Yashimangiye ko abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru bakeneye umutekano no kurindwa kugira ngo bashobore guhinga imirima yabo no kwibeshaho. Yongeyeho ati: “Bashobora kujya mu murima, ariko icyo bashaka ni icyemezo cy’uko batazicwa na ADF na FDLR”.
Iki cyifuzo cyaje nyuma y’amasaha make Kanyabayonga na Kayina hafashwe n’inyeshyamba za M23. Iyi mijyi yombi yo muri Lubero yatawe n’abaturage bayo, bahungira ahantu hizewe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…