RWANDA

Rwanda FDA yahagaritse ku isoko ry’u Rwanda umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA ryavuze rihagaritse burundu umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg ahantu hose uherereye kubera gukemangwa ku buziranenge bwawo.

Advertisements

Ivuga ko hashingiwe kuri raporo zitandukanye zakiriwe na Rwanda FDA zakemangaga ubuziranenge bw’umuti witwa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg (“comprimé effervescent”) ufite nimero A4042 wakozwe mu kwa 04/2022 uzarangira mu kwa 3/2025 n’uruganda rwitwa UPSA SAS rwo mu Bufaransa uwo muti uhagaritswe.

Rwanda FDA ivuga ko yakoze ubusesenguzi igasanga nimero y’umuti wavuzwe warahinduye ibara; aho kuba umweru, ibara ry’ iyi nimero y’umuti ryahindutse ikigina, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge ugomba uba wujuje.

Rwanda FDA ivuga ko nimero y’uwo muti wavuzwe, abawuranguye bawiriye kuwusubiza aho bayiranguye.

Ni mugihe abasanzwe bafite uwo muti bakwiriye gushyikiriza Rwanda FDA mu gihe cy’iminsi icumi y’akazi (10) uhereye ku itariki y’iri hagarikwa, raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa (iyagaruwe + itaracurujwe).

Aha kandi basabye abantu baguze uwo muti guhita babihagarika kuwukoresha.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago