IMIKINO

APR Fc yazanye umukinnyi wo muri Brazil uzafasha ba rutahizamu kubona umuba w’ibitego

Ikipe ya APR FC yazanye umukinnyi ukomoka muri Brazil witwa Juan Baptista Lopes da Silva ukina afasha ba rutahizamu kubona ibitego byinshi mu mwaka w’imikino 2024-2025.

Advertisements

Uyu mukinnyi ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo aguzwe n’ikipe ya APR Fc kugira ngo azayifashe kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wamaze kugera mu Rwanda, yagaragaye muri Stade Amahoro ubwo yafungurwaga ku mugaragaro areba umukino APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0, ikegukana igikombe cyo gutaha iyi stade.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu ntabwo ishaka kongera kwitwara nabi ku mugabane w’Africa, ariyo mpamvu iri kugura abakinnyi benshi b’abanyamahanga.

Uyu akina hagati asatira izamu, akaba yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Brazil ku myaka ye itagera kuri 23.

Kuri uyu mukino, yari yicaye iruhande rwa Daud Yussif nawe APR FC yaguze imukuye muri Ghana.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago