Ikipe ya APR FC yazanye umukinnyi ukomoka muri Brazil witwa Juan Baptista Lopes da Silva ukina afasha ba rutahizamu kubona ibitego byinshi mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo aguzwe n’ikipe ya APR Fc kugira ngo azayifashe kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 wamaze kugera mu Rwanda, yagaragaye muri Stade Amahoro ubwo yafungurwaga ku mugaragaro areba umukino APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0, ikegukana igikombe cyo gutaha iyi stade.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu ntabwo ishaka kongera kwitwara nabi ku mugabane w’Africa, ariyo mpamvu iri kugura abakinnyi benshi b’abanyamahanga.
Uyu akina hagati asatira izamu, akaba yakinaga mu cyiciro cya 4 muri Brazil ku myaka ye itagera kuri 23.
Kuri uyu mukino, yari yicaye iruhande rwa Daud Yussif nawe APR FC yaguze imukuye muri Ghana.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…