Mu birori byo kwishimira Ubwigenge bw’u Burundi byabaye ku ya 1 Nyakanga kuri Stade Ingoma i Gitega, Perezida Evariste Ndayishimiya yavuze ko ingabo z’Abarundi mu burasirazuba bwa RDC zihagaze neza ndetse ko igihugu kiri gutera imbere.
Imbere y’abaturage, Ndayishimiye yavuze ko bagiye kuzimya inzu y’umuturanyi kugira ngo umuriro utazabageraho ndetse yongeraho ko ibyo bakoreye umwanzi [M23] byatumye yifuza kubihoreraho
Ati: “Iyo inzu y’umuturanyi wawe iri gushya, ugomba kwihutira kumufasha kuzimya umuriro, kubera ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kwegera urugo rwawe”, bityo bikaba bifite ishingiro ko ingabo z’Abarundi ziri kumwe na FARDC n’izindi ngabo zirwanya M23.
Yakomeje agira ati: “RDC yagabweho igitero, kandi u Burundi bwohereje ingabo kugira ngo zifashe, kugira ngo ibyo RDC irimo bitagera no mu gihugu cyacu.”
Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, ingabo z’Abarundi zakoze akazi keza, ku buryo umwanzi wa RDC yatangiye gutera ubwoba Uburundi.
Ati: “Ingabo z’u Burundi zarakoze zirashimwa, kugeza aho navuga ko umwanzi w’Igihugu cya Congo yanatangiye guhigira [gutera u Burundi]. Muhora mubyumva, ariko turabizi ko dufite Ingabo zihagaze neza”.
Perezida kandi yasabye abaturage b’Abarundi, cyane cyane urubyiruko, kuba maso kandi ntibacike intege, kuko igihugu kiri gutera imbere.
Yaabasabye kandi kwirinda ko umwanzi yabaca mu rihumye akoreka igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…