Mu birori byo kwishimira Ubwigenge bw’u Burundi byabaye ku ya 1 Nyakanga kuri Stade Ingoma i Gitega, Perezida Evariste Ndayishimiya yavuze ko ingabo z’Abarundi mu burasirazuba bwa RDC zihagaze neza ndetse ko igihugu kiri gutera imbere.
Imbere y’abaturage, Ndayishimiye yavuze ko bagiye kuzimya inzu y’umuturanyi kugira ngo umuriro utazabageraho ndetse yongeraho ko ibyo bakoreye umwanzi [M23] byatumye yifuza kubihoreraho
Ati: “Iyo inzu y’umuturanyi wawe iri gushya, ugomba kwihutira kumufasha kuzimya umuriro, kubera ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kwegera urugo rwawe”, bityo bikaba bifite ishingiro ko ingabo z’Abarundi ziri kumwe na FARDC n’izindi ngabo zirwanya M23.
Yakomeje agira ati: “RDC yagabweho igitero, kandi u Burundi bwohereje ingabo kugira ngo zifashe, kugira ngo ibyo RDC irimo bitagera no mu gihugu cyacu.”
Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, ingabo z’Abarundi zakoze akazi keza, ku buryo umwanzi wa RDC yatangiye gutera ubwoba Uburundi.
Ati: “Ingabo z’u Burundi zarakoze zirashimwa, kugeza aho navuga ko umwanzi w’Igihugu cya Congo yanatangiye guhigira [gutera u Burundi]. Muhora mubyumva, ariko turabizi ko dufite Ingabo zihagaze neza”.
Perezida kandi yasabye abaturage b’Abarundi, cyane cyane urubyiruko, kuba maso kandi ntibacike intege, kuko igihugu kiri gutera imbere.
Yaabasabye kandi kwirinda ko umwanzi yabaca mu rihumye akoreka igihugu.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…