Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariyo APR FC yisanze mu itsinda rya 3, Hamwe n’amakipe nka SC Villa ya Uganda, Singida United ya Tanzania na El Merreick ya South Sudan.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yemeje uko amakipe 12 azakina CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka agabanyije mu matsinda.
Aya makipe ntabwo arimo Police FC yo mu Rwanda, TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa na Nyassa Big Bullets ya Malawi zari zatumiwe.
Amakipe ya Yanga na Simba zo muri Tanzania na Vitalo yo mu Burundi na zo zikuye muri iyi mikino.
Iri rushanwa nyirizina riteganyijwe hagati y’amatariki ya 9 na 21 Nyakanga uyu mwaka,i Dar es Salaam kuri Azam Complex iri Chamazi na KMC Stadium iri Kinondoni.
Uko amatsinda Apanze:
Itsinda A irimo Coastal Union FC (Tanzania), Al Wadi (Sudan), JKU FC (Zanzibar)na Dekadeha FC (Somalia).
Itsinda B ririmo Al Hilal (Sudan), Gor Mahia (Kenya), Red Arrows FC (Zambia) na Telecom FC (Djibouti).
Itsinda C irimo SC Villa (Uganda), APR FC (Rwanda), Singida Blacks Stars FC (Tanzania) na El Merriekh FC – Bintiu (South Sudan).
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…