Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga. Amakuru avuga ko Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, iri mu bikorwa byo kuyizimya.
Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi nyubako iherereye mu mujyi rwagati iri gucumba umwotsi,abantu benshi bashungereye.
Icyakora na polisi yari ihari iri kuzimya iyi nyubako iri mu zizwi mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije Kigali Today ko inkongi ikimara gufata iyi nzu inzego z’umutekano zihutiye gutabara.
Ati “Ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kuhagera kugira ngo barebe niba nta bantu n’ibintu bari muri iyo nyubako kugira ngo batabarwe hakiri kare”.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi amakuru arambuye araza gutangazwa bimaze kubarurwa.
Ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Inyubako ya Makuza Peace Plaza yuzuye itwaye miliyoni zirenga 40 z’amadolari.Yatashywe na Perezida Kagame kuwa 10 Kanama 2015.
Hashize iminsi mike Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) isabye ko hongerwa ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro mu mijyi yunganira Kigali kugira ngo hizerwe umutekano w’abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…