Perezida w’Amerika Joe Biden yegetse kwitwara nabi kwe mu kiganiro mpaka mu cyumweru gishize ku munaniro yatewe no kugenda mu ndege, abwira abanyamakuru ko bitari birimo ubwenge cyane “gukora ingendo ebyiri ku isi” mbere y’ikiganiro mpaka.
Yagize ati: “Ntabwo numviye abakozi banjye… nuko habura gato ngo nsinzirire ku rubuga [rw’ikiganiro mpaka].”
Biden, w’imyaka 81, aheruka kuva mu rugendo ku itariki ya 15 Kamena (6), ni ukuvuga hafi ibyumweru bibiri mbere y’icyo kiganiro mpaka cyo ku itariki ya 27 Kamena.
Biden avuze aya magambo mu gihe mu ishyaka rye ry’abademokarate bahiye ubwoba bushingiye ku buzima bwe bwo mu mutwe mbere yuko haba amatora yo mu Gushyingo (11) uyu mwaka, ndetse depite wo muri Texas yabaye depite wa mbere ukiri mu mirimo w’umudemokarate usabye Biden kureka kwiyamamaza nyuma y’icyo kiganiro mpaka.
Perezida Biden yagaragaye agorwa no gutanga ibisubizo bimwe mu kiganiro mpaka n’uwahoze ari Perezida Donald Trump, cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize.
Mu gikorwa cyo ku giti cye cyo gukusanya inkunga yo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, cyabereye muri Virginia ku wa kabiri nimugoroba, Biden, akomoza ku rugendo rwe, yagize ati:
“Ntabwo ari urwitwazo ahubwo ni igisobanuro [cy’ibyabaye].”
Yanasabye imbabazi ku kuntu yitwaye muri icyo kiganiro mpaka, anavuga ko ari “ingenzi cyane” ko atsindira manda ya kabiri, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru ABC News.
Biden yakoze ingendo ebyiri zitandukanye i Burayi mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwezi gushize.
Ku itariki ya 15 Kamena, yagaragaye mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ari kumwe n’uwahoze ari Perezida Barack Obama, nyuma y’urugendo yari yaraye avuyemo mu Butaliyani. Yasubiye mu murwa mukuru Washington DC w’Amerika ku munsi wakurikiyeho.
Mbere, abategetsi bo mu biro bya perezida w’Amerika (bizwi nka White House) bavuze ko Biden yari arwaye ibicurane kuri uwo munsi w’ikiganiro mpaka.
Ku wa kabiri, Perezida Biden nta burwayi na bumwe yavuze. Mbere yaho kuri uwo munsi wo ku wa kabiri, umuvugizi wa White House yavuze ko nta miti n’imwe y’ibicurane Biden yafataga muri icyo kiganiro mpaka.
Biden yanamaze iminsi itandatu i Camp David, urugo rw’umwiherero rwa perezida ruri hanze ya Washington DC, yitegura ikiganiro mpaka na Trump.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…