Ikipe Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Kenya, Lawrence Webo watozaga abanyezamu ba yo mu mwaka w’imikino ushize.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2024, ni bwo uyu mutoza w’abanyezamu wakiniye Rayon Sports mu 2006-2009, yanditse ubutumwa busezera ku Ba-Rayons, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Yanditse ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri Gikundiro hamwe n’abafana bayo. Ati “Byari ibihe bihindagurika ariko bishimishije kwita Rayon Sports mu rugo hanjye ha kabiri. Nishimira cyane ibihe byiza twagiranye, abafana buzuye amarangamutima yo gushaka intsinzi…”
Yasoje yifuriza Rayon Sports amahirwe masa mu bihe biri imbere. Ati “Ni igihe cyo gutangira ubuzima ahandi kandi mbifurije ishya n’ihirwe mu mwaka w’imikino ugiye kuza. Muzibuke ko nzahora ndi Gikundiro, IKIPE IMWE, INZOZI ZIMWE”.
Webo Lawrence yageze muri Murera muri Mutarama uyu mwaka, asimbuye Umugande, Samuel Mujabu Kawalya wari umaze gutandukana na Rayon Sports nyuma y’igisa no gusuzugura ubuyobozi, ubwo yahabwaga uruhushya rwo kujya iwabo muri Uganda akarenza igihe yari yahawe.
Si Rayon Sports gusa umutoza Lawrence yatoje kuko yanakoze aka kazi muri AFC Leopards n’ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambe Stars’.
Aje yiyongera kuri Julien Mette wari umutoza mukuru wamaze gutandukana n’ikipe mu minsi ishize nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari yasinye.
Agiye mu gihe Rayon Sports yitegura gutangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino, izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nyakanga 2024, saa Cyenda mu Nzove, aho basanzwe bakorera imyitozo.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…