Umwe mu Banyarwanda bakoreraga mu gihugu cya Oman, yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana.
Inkuru y’urupfu rwa Umwizasate Hagira w’imyaka 32, yamenyakanye ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 mu masaha y’umugoroba.
Amakuru avuga ko Umwizasate yakoraga akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Muscat mu gihugu cya Oman.
Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga, ubwo yari atumwe guhaha mu iguriro rito (Alimentation), yagonzwe n’imodoka ubwo yari ashatse kwambuka umuhanda.
Nyuma yo kugongwa, yahise yihutanwa kwa muganga mu bitaro byitwa ‘Ibra Hospital’ ari na ho ubuzima bwe bwararangiriye.
Uyu Muslamukazi yari umwe mu bitangaga cyane mu bikorwa by’Idini ya Islam mu Rwanda.
Abo mu muryango we bavuga ko afite kuzashyingurwa mu Rwanda ariko hakiri gushakwa ibyangombwa mu nzego zibishinzwe.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…