Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma y’urugamba rwo Kwibohora, gukorera igihugu kuko arirwo gitezeho amakiriro ndetse yibutsa ko indangagaciro abanyarwanda bafite ubu,ntawe ushobora kuzibambura.
Kuri uyu munsi wo Kwibohora, hakozwe akarasisi k’Ingabo na Polisi z’Igihugu. Ni akarasisi kakozwe mu kinyarwanda, gakorwa n’amasibo 12 arimo 9 yo mu Ngabo z’u Rwanda n’amasibo 3 y’abo muri Polisi y’Igihugu (RNP).
Muri uwo muhango wari wahuje abaturage basaga ibihumbi 45 muri Sitade Amahoro by’umwihariko urubyiruko, Perezida Kagame yavuze ko Agaciro kari mu banyarwanda nta n’umwe wakabambura ndetse ko urugamba rwo Kwibohora rwatangiye neza intambara imaze kurangira.
Ati “Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe. Nta muntu n’umwe, nta na kimwe gishobora kukatwambura. Intsinzi y’urugamba rwo kubohora igihugu, yari ukubaka igihugu aho buri umwe muri twe agira agaciro kandi umuturage agahora ku isonga mu bikorwa bya Guverinoma. Nubwo Abanyarwanda bateye intambwe ifatika kuri iyo ntego, tugomba guhora turi maso.”
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa mbere yaho gato ko rufite amahirwe yo kubaho ubuzima rwifuza ariko arusabwa kubakira kuri politiki iteza imbere Igihugu.
Ati “Iki gihugu nimwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira,bityo kigakomeza gutera imbere.Byari ngombwa kubisubiramo,Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi agaciro k’amahoro ndetse ibihugu bizarwitabaza ngo rubitabare rutazabura.
Ati “Muri kamere yacu, umutekano w’igihugu cyacu, ushingiye ku kurinda aho kuba gutera. Tugira icyo dukora iyo gusa ibyago bitwegereye, dushyira imbere ibikorwa bigamije gukorera hamwe.
U Rwanda ruharanira amahoro ku bwacu no ku bandi mu karere. Tuzi agaciro k’amahoro nk’uko abandi babizi, ndetse rimwe na rimwe dushobora kuba tukazi kurusha abandi. Ahakenewe ibikorwa by’ubutabazi, u Rwanda ntiruzahabura.”
Perezida Kagame yashimangiye ko “U Rwanda ruzahora rutekanye uko byagenda kose”.
Ati “Igihugu cyacu kiratekanye kandi kizakomeza gutekana uko byagenda kose. Umwihariko w’u Rwanda ugira agaciro umunsi ku wundi, twarenze imiziro iyo ariyo yose n’indi myumvire n’ishusho umunyarwanda yari azwiho.”
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…