MU MAHANGA

Manchester United yongereye amasezerano mashya umutoza Erik Ten Hag

Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yongereye amasezerano mashya umutoza mukuru w’ikipe y’abagabo Erik Ten Hag azamugeza mu mpeshyi y’umwaka 2026.

Ikipe ya Manchester united yatangaje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Amakuru ajyanye no gusinyishwa amasezerano mashya uyu mutoza byatangiye kuvugwa ubwo uyu mutoza waruri ku gitutu, atsinze ikipe ya Manchester City ku mukino wa nyuma wa FA Cup ikegukana igikombe.

Erik Ten Hag yatsinze Manchester City yegukana igikombe cya FA Cup

Nyuma yaho byatangiye kuvugwa ko ikipe ya Manchester United yahise yumva ko itarekura uyu mutoza dore ko yaramaze no kuyihesha itike yo kuzakina imikino ya Europa League umwaka utaha.

Ikipe ya Manchester United yongereye amasezerano umutoza Ten Hag mugihe, amakuru yatangajwe mu mpera z’ukwezi gushize yavugaga ko uyu mutoza ashobora kuzafatikanya n’umunyabigwi w’Umudage wakiniye Manchester United Ruud Van Nistelrooy kugira ngo ikipe izakomeze yitware neza.

Nyuma y’uko amaze kongera amasezerano umutoza Erik Ten Hag ati “Nishimiye ko nongereye amasezerano n’iyi kipe kugira ngo dukomeze gukorana. Iyo dusubije amaso inyuma mu myaka ibiri ishize, dushobora gutekereza ku ishema ku bikombe bibiri ndetse n’ingero nyinshi z’iterambere aho twavuye igihe ninjiraga.

“Icyakora, tugomba nanone kwibagirwa kuko hakiri akazi gakomeye imbere kugira ngo tugere ku rwego rwa Manchester United yifuza, bivuze ko bitoroshye ku gikombe cy’Ubwongereza n’icy’Uburayi.”

Erik Ten Hag avuga ko yaganiriye n’ubuyobozi bwa Manchester United avuga ko bumvikanye gukorera hamwe kugira ngo bazagere ku ntego bifuza, kandi bizera ko bizakunda”.

Dani Ashworth umuyobozi ushinzwe siporo muri Manchester United avuga ko impamvu bongereye amasezerano mashya umutoza Erik Ten Hag ari ukubera uburyo yabahesheje ibikombe bibiri mugihe amaze mu ikipe ikintu babona ko ashobora kuba afite intego yo gukomeza gutsinda i Burayi kandi yaba abakinnyi n’Ubuyobozi muri rusange bamaze kumubonamo ubwo bushobozi.

Erik Ten Hag w’imyaka 52 ukomoka mu gihugu cy’u Budage yinjiye muri Manchester United mu mwaka 2022, kuri ubu akaba yasinye amasezerano mashya azamugeza mu kwezi kwa Kamena 2026.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

6 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

8 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

1 day ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago