Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yaguze Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline, usanzwe abanza mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro kuri uyu wa Kane, tariki 4 Nyakanga 2024,aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X,Rayon Sports y’abagore yagize iti:”Rayon Sports yasinyishije umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wari muri AS Kigali, Angélique NDAKIMANA (23).
Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
We na bagenzi baratangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki 5/7 Saa 10h00.”
Ndakimana yiyongereye ku bandi bakinnyi iyi kipe iheruka kongerera amasezerano y’imyaka ibiri aribo Uwase Andersène na Mukantaganira Josélyne bakina mu bwugarizi.
Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu azatangirana imyitozo na bagenzi be ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 saa Yine mu Nzove.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…