RWANDA

Rayon Sports yaguze myugariro wabaye mwiza muri Senegal

Kuri uyu wa Gatanu nibwo myugariro w’Umunya-Sénégal, Omar Gningue, wakiniraga AS Pikine yo muri icyo gihugu ategerejwe mu Rwanda kuri ngo asinyire ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko bumvikanye.

Advertisements

Uyu musore w’imyaka 27 waje mu ikipe y’umwaka muri Shampiyona ya Sénégal iheruka, ari bushyire umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Uyu musore wari ugifite amasezerano muri iyi kipe akaba yarahise atangira ibiganiro na Rayon Sports ari na ko iyi kipe y’i Nyanza iganira na As Pikine.

Aha, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nyakanga ni bwo amakipe yombi yaje kwemeranya ko Rayon Sports yishyura ibihumbi 25$ igahabwa uyu myugariro waje mu Ikipe y’Umwaka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Sénégal kumwe na Aliou Souané waje muri APR FC.

Mu kwezi kwa 6 nibwo iyi kipe ye yari yamaze kumwongerera amasezerano y’imyaka 2, bivuze ko Rayon Sports yaguze amasezerano muri iyi kipe.

Oumar Gningue unakinira Ikipe y’Igihugu ya Sénégal y’abakina imbere mu gihugu, akaba yafashe indege kuri uyu wa Gatanu aho ategerejwe i Kigali ku mugoroba, agahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu myugariro wo hagati akaba asanze abandi bakinnyi iyi kipe yaguze nka Fitina Omborenga warekuwe na APR FC, Richard Ndayishimiye wavuye muri Sunrise, Niyonzima Olivier Seif wakinaga muri Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Ikipe y’Amagaju ndetse n’abandi.

Iyi kipe iri butangire imyitozo kuri uyu wa Gatanu, izatangaza Umutoza Mukuru n’Uwungirije kuri uyu wa kabiri w’icyumweru gitaha, aho imyitozo ibanza iri bube ikoreshwa n’umutoza Rwaka Claude.

Myugariro Omar Gningue ategerejwe mu Rwanda ngo asinyire ikipe ya Rayon Sports

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago