POLITIKE

Ubwongereza: Ishyaka ‘Labour Party’ ryarwanyije gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ryatsinze amatora

Ishyaka ry’abakozi (Labour Party) niryo ryegukanye amatora y’abagize inteko ishingamategeko mu bwongereza. Bivuze ko uwitwa Keir Starmer ari we ugiye kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Ibarura ry’amajwi rirerekana ko ishyaka ry’abakozi rimaze gutsindira imyanya 410 kandi utsinda amatora agomba kuba nibura yatsindiye intebe 326 mu nteko ishingamategeko. Ishyaka ryari risanzwe ku butegetsi ry’abagendera ku mahame ya kera (Conservative Party) ryo rifite imyanya 119.

Ishyaka rya abakonserivateri rya Minisitiri w’intebe ushoje manda ryari rimaze imyaka 14 ku butegetsi ritsinzwe mu buryo butunguranye ariko kandi busa n’ubwaciye amarenga mbere y’amatora. Ubwo abongereza bigaragambyaga bamagana gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Iri shyaka ryatsinze amatora ryarwanyije cyane iyi gahunda.

Minisitiri w’intebe mushya Keir Starmer yatangaje kenshi mu kwiyamamaza kwe ko nagera ku butegetsi iyi gahunda y’amasezerano u Rwanda rwari rufitanye n’ubwongereza izahagarara. Ni mu gihe Minisitiri w’intebe ucyuye igihe Rishi Sunak we yari yaramaze gutangaza ko iyo atorerwa indi manda kuwa 24 Nyakanga indege ya mbere itwaye abimukira yagombaga kugera mu Rwanda.

Muri aya matora yo mu bwongereza biragoye ko hari ishyaka riza kugeza amajwi 60%.  Iri ry’abakozi (Labour Party) ryamaze kugaragara ko ryatsindiye intebe nyinshi ryari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kuva mu 1923.

Nyuma y’aya matora agaragaza Minisitiri w’intebe w’ubwongereza. Biteganijwe ko Rishi Sunak wari usanzwe mu mirimo ahita yandika ibaruwa yegura akayishyikiriza Umwami Charles III. Umwami nawe agahita asaba Keir Starmer gutangira imirimo yo kuyobora Guverinoma y’u bwongereza.

Rishi Sunak we azahita aguma ku buyobozi bw’ishyaka rigendera ku mahame ya kera (Conservative Party) ubwo naryo rihite riba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bushya.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago