Ikipe ya APR Fc ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho iyi mikino iteganyijwe kubera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga, nibwo ikipe ya APR Fc yavuye i Shyorongi aho yarimaze iminsi ikorera umwiherero yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Mu bakinnyi ikipe y’Ingabo yahagurukanye barimo n’abakinnyi iherutse kugura bashya barimo n’abanyamahanga. Ni irushanwa riteganyijwe gutangira hagati ya tariki 9 na 21 Nyakanga 2024 i Dar es Salaam kuri sitade ya Azam Complex iri ahitwa Chamazi ndetse na sitade ya KMC iri Kinondoni.
Ikipe ya APR Fc yahagurukanye abakinnyi bose iherutse kugura barimo n’abanyamahanga, barimo umunya-Brazil Juan Baptista Lopes da Silva ushobora kudakina, Mamadou Sy, umunya-Mauritania, umunya-Ghana Richmond Lamptey, na mugenzi we Seidu Dauda Yassif hakiyongeraho myugariro Aliou Suane ukomoka muri Senegal bose bashobora kuzagaragara mu irushanwa.
Ikipe ya APR Fc imaze gutwara ibikombe inshuro ya 22 irifuza kuba ubukombe ku rwego mpuzamahanga ikaba ariyo mpamvu yabengutse n’abanyamahanga.
Uko amatsinda yateguwe:
Itsinda A irimo Coastal Union FC (Tanzania), Al Wadi (Sudan), JKU FC (Zanzibar)na Dekadeha FC (Somalia).
Itsinda B ririmo Al Hilal (Sudan), Gor Mahia (Kenya), Red Arrows FC (Zambia) na Telecom FC (Djibouti).
Itsinda C irimo SC Villa (Uganda), APR FC (Rwanda), Singida Blacks Stars FC (Tanzania) na El Merriekh FC – Bintiu (South Sudan).
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…