Mugihe shampiyona y’u Rwanda y’umwaka 2024/2025, ikipe ya Rayon Sports na APR Fc nizo zonyine zihabwa amahirwe yo kuzakinira kuri sitade Amahoro yavuguruwe imikino ibiri n’ubwo nta byinshi biratangazwa.
Sitade Amahoro yavuguruwe kuri ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza bavuye ku bantu ibihumbi 25 yakiraga mbere.
Mugihe amakipe azahura muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-25 bitarasohoka, amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi kivuga ko umukino ubanza n’uwo kwishyura wa APR FC na Rayon Sports ari yo mikino yonyine izasohoka ku ngengabihe ya shampiyona izakinirwa muri Stade Amahoro.
Mu byagendeweho ngo ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro, afite n’ubushobozi bwo kuba yakwishyura ibiteganywa kugira ngo Stade yakire umukino cyane ko bivugwa ko izaba yihagazeho.
Ibi kandi bikagendera kukuba umukino w’amakipe yombi wa mbere wabahurije muri iyi stade yavuguruwe mu cyiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ amatike yashize ku isoko umukino utaratangira.
Amakuru adafitiwe gihamya avuga ko kugira ngo ikipe yemererwe kuhakirira umukino igomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 40.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…