IMIKINO

APR Fc yatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yitwara neza

Mu mukino wa mbere APR Fc yahuragamo n’ikipe ya Singida Black Stars Sc yo muri Tanzania mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup warangiye ikipe ya APR Fc yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Ni mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania kuri sitade Azam Complex aho APR Fc ihagarariye u Rwanda yabonye intsinzi ya muri aya marushanwa, igitego yatsindiwe na rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka ku munota wa 22 w’igice cya mbere.

Ni umukino watangiye ubona ko ikipe ya APR Fc ishaka kubona igitego hakiri kare, ntibyatinze kuko rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka ukomoka muri Nigeria yabyaje umusaruro umupira yahawe maze aboneza mu izamu ryari ririnzwe n’umunyezamu Metacha Mnatha wa Singida Black Stars Sc igitego kiba kibonetse gutyo.

Singida Black Stars Sc yahise ikanguka ishaka igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi ba APR Fc bari bahagaze neza mu kibuga banga kwishyurwa.

Mu ijambo rye ubwo umukino warurangiye umutoza wa APR Fc Darko Novic yavuze ko ari byiza gutangira irushanwa utsinda umukino wa mbere, nubwo bagerageje uburyo bwinshi ariko kandi twahuye n’ikipe isa n’iyatugoyemo ukuntu.

Uku gutsinda kwa APR Fc byayihesheje kuyobora itsinda C iherereyemo n’amanota atatu, nyuma y’uko imikino yari yabanje ku makipe ya Sc Villa na El Merriekh Bentiu Fc umukino wari warangiye ntayirungurutse mu izamu ry’indi bakagabana amanota.

Imikino yindi irakomeza kuri uyu wa gatatu hakinwa imikino yo mu itsinda B, aho Al Hilal yo muri Sudan icakirana na ASAS Djibouti Telecom. Ni mugihe Gor Mahia yo muri Kenya iza gucakirana Red Arrows Fc yatwaye igikombe cya shampiyona yo muri Zambia.

Ikipe ya APR yatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yitwara neza
Victor Mbaoma Chukwuemeka watsindiye igitego APR Fc

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

16 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago