IMIKINO

APR Fc yatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yitwara neza

Mu mukino wa mbere APR Fc yahuragamo n’ikipe ya Singida Black Stars Sc yo muri Tanzania mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup warangiye ikipe ya APR Fc yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Ni mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania kuri sitade Azam Complex aho APR Fc ihagarariye u Rwanda yabonye intsinzi ya muri aya marushanwa, igitego yatsindiwe na rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka ku munota wa 22 w’igice cya mbere.

Ni umukino watangiye ubona ko ikipe ya APR Fc ishaka kubona igitego hakiri kare, ntibyatinze kuko rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka ukomoka muri Nigeria yabyaje umusaruro umupira yahawe maze aboneza mu izamu ryari ririnzwe n’umunyezamu Metacha Mnatha wa Singida Black Stars Sc igitego kiba kibonetse gutyo.

Singida Black Stars Sc yahise ikanguka ishaka igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi ba APR Fc bari bahagaze neza mu kibuga banga kwishyurwa.

Mu ijambo rye ubwo umukino warurangiye umutoza wa APR Fc Darko Novic yavuze ko ari byiza gutangira irushanwa utsinda umukino wa mbere, nubwo bagerageje uburyo bwinshi ariko kandi twahuye n’ikipe isa n’iyatugoyemo ukuntu.

Uku gutsinda kwa APR Fc byayihesheje kuyobora itsinda C iherereyemo n’amanota atatu, nyuma y’uko imikino yari yabanje ku makipe ya Sc Villa na El Merriekh Bentiu Fc umukino wari warangiye ntayirungurutse mu izamu ry’indi bakagabana amanota.

Imikino yindi irakomeza kuri uyu wa gatatu hakinwa imikino yo mu itsinda B, aho Al Hilal yo muri Sudan icakirana na ASAS Djibouti Telecom. Ni mugihe Gor Mahia yo muri Kenya iza gucakirana Red Arrows Fc yatwaye igikombe cya shampiyona yo muri Zambia.

Ikipe ya APR yatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yitwara neza
Victor Mbaoma Chukwuemeka watsindiye igitego APR Fc

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

12 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

13 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

14 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

14 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

1 day ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

2 days ago