AMATEKA

‘Indege ya Habyarimana ihanurwa narikumwe n’imfura yanjye Ivan Kagame’-Perezida Kagame avuga ku rugamba rwo kubohora igihugu

Perezida Paul Kagame yahishuye ko ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, hari iminsi yamaze arikumwe n’imfura ye, Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, aho yari afite icyicaro.

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024.

Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye, Perezida Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy’urugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n’imfura ye ku Mulindi wa Byumba ahari Icyicaro Gikuru cya RPA.

Ati “Mu 1994 mbere ya Jenoside, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje (Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy’icyumweru cyangwa munsi yacyo.”

Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

Ati “Ubwo Habyarimana yapfiraga mu ndege, umuhungu yari ari hano ari kumwe nanjye. Amakuru yaje turi kureba umupira w’amaguru mu marushanwa y’Igikombe cya Afurika, ndibuka yari Senegal na Cameroun. Haje umuntu afite ubutumwa bw’uko indege ya Habyarimana yaguye, hari akavuyo muri Kigali n’ibindi. Yari ari hano turi kumwe, adahari nk’umusirikare, yari hano nk’umuryango. Nari ndi kugerageza kwirengagiza umutwaro nari mfite, binyuze mu kuba mfite umuhungu wanjye hafi.”

Perezida Kagame yavuze ko hari n’igihe uyu muhungu we w’imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

Ati “Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n’Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiriye gusubiza umwana hakurya y’umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati ‘papa wanjye ari he?’ Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho na bwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiriye kugenda. Nabwiye Abayobozi b’Ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.”

Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiriye gusanga mama we.

Ati “Byasaga n’aho yishimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n’aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagombaga gusanga Ingabo.”

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo aba afite inshingano nyinshi atajya aburira umwanya umuryango we. We na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, n’abuzukuru babiri.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago