AMATEKA

‘Indege ya Habyarimana ihanurwa narikumwe n’imfura yanjye Ivan Kagame’-Perezida Kagame avuga ku rugamba rwo kubohora igihugu

Perezida Paul Kagame yahishuye ko ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, hari iminsi yamaze arikumwe n’imfura ye, Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, aho yari afite icyicaro.

Advertisements

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024.

Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye, Perezida Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy’urugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n’imfura ye ku Mulindi wa Byumba ahari Icyicaro Gikuru cya RPA.

Ati “Mu 1994 mbere ya Jenoside, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje (Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy’icyumweru cyangwa munsi yacyo.”

Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

Ati “Ubwo Habyarimana yapfiraga mu ndege, umuhungu yari ari hano ari kumwe nanjye. Amakuru yaje turi kureba umupira w’amaguru mu marushanwa y’Igikombe cya Afurika, ndibuka yari Senegal na Cameroun. Haje umuntu afite ubutumwa bw’uko indege ya Habyarimana yaguye, hari akavuyo muri Kigali n’ibindi. Yari ari hano turi kumwe, adahari nk’umusirikare, yari hano nk’umuryango. Nari ndi kugerageza kwirengagiza umutwaro nari mfite, binyuze mu kuba mfite umuhungu wanjye hafi.”

Perezida Kagame yavuze ko hari n’igihe uyu muhungu we w’imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

Ati “Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n’Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiriye gusubiza umwana hakurya y’umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati ‘papa wanjye ari he?’ Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho na bwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiriye kugenda. Nabwiye Abayobozi b’Ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.”

Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiriye gusanga mama we.

Ati “Byasaga n’aho yishimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n’aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagombaga gusanga Ingabo.”

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo aba afite inshingano nyinshi atajya aburira umwanya umuryango we. We na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, n’abuzukuru babiri.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago