Myugariro Mutsinzi Ange agiye kuba Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina imikino y’irushanwa rya UEFA Europa League nyuma y’uko ikipe ye ya Zira FK yo muri Azerbaijan imushyize ku rutonde rw’abagomba kugikina iryo rushanwa.
Umunyarwanda waheruka gukina irushanwa rya UEFA Europa League, ni nyakwigendera, Ndikumana Hamad Katauti wakiniraga ikipe ya AEL Limassol yo mu Bugereki.
Mutsinzi Ange myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi Zira FK izifashisha mu mikino yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya UEFA Europa League rihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo ku Mugabane w’i Burayi.
Myugariro Mutsinzi Ange aherutse kwerekeza muri Zira FK avuye FK Jevy yo muri Norvège. Aho yahise ahabwa na nimero gatatu [3] muri iyi kipe ye nshya izajya imuranga ari mu kibuga.
Ni imikino yo gushaka itike yo gukina irushanwa rya UEFA Europa League izatangira no kuri uyu wa Kane aho ikipe ya Zira FK ya Mutsinzi Ange irahura na Fc Sheriff ku isaha ya Saa Moya z’umugoroba.
Mugihe barenga iri jonjora ry’ibanze nibwo iyi kipe yakina imikino ibarizwamo amakipe nka Manchester United n’andi akomeye.
Mutsinzi Ange yaciye mu makipe arimo AS Muhanga, Rayon Sports, APR FC na CD Trofense yo mu gihugu cya Portugal.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…