Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Colombia isezereye ikipe y’Igihugu ya Ecuador bigoranye mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane i Kigali yahise igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Copa America.
Bityo Colombia izacakirana n’ikipe y’Igihugu ya Argentina yari yasezereye ikipe y’Igihugu ya Canada ku bitego 2-0.
Impamvu y’uko uyu mukino wahuje Colombia na Uruguay warukomeye ni uko Uruguay yakuyemo igihugu cya Brazil ariyo yahabwaga amahirwe menshi yo kugera kuri Final.
Gusa yatunguwe ku munota wa 35, na Jefferson Lerma watsindiye Colombia igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ku mupira yahawe na James Rodriguez.
Ni umukino kandi umukinnyi wa Colombia Daniel Muñoz yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa agatera inkokora Manuel Ugarte umukinnyi wa Uruguay ku munota wa 45 mbere y’uki igice cya mbere kirangira.
Mu gice cya kabiri ntagisanzwe cyabaye kuko Colombia y’abakinnyi 10 yagerageje kwihagararaho kugeza umukino urangiye.
Uruguay itagize amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma izahura na Canada bahatanira umwanya wa gatatu mu ijoro ryo ku cyumweru i Kigali.
Ni mugihe umukino wa nyuma w’irushanwa rya Copa America uzahuza Argentina na Colombia uzaba mu rukerera rwo kuwa Mbere tariki 16 Nyakanga 2024 i Kigali.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…