Ibinyujije ku rubuga rwa X, Rayon Sports yatangaje ko yamaze kwakira mu muryango mugari w’iyi kipe rutahizamu ukomoka muri Congo Brazzaville, Prinsse Junior Elenga-Kanga uri bakomeye.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nyakanga 2024, ni bwo rutahizamu Junior Elanga w’imyaka 24 yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, yakirwa n’umwe mu bakozi ba Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yavuze ko bamwakiriye kandi bakaba biteguye kumusinyisha amasezerano yo gukinira Murera.
Uyu rutahizamu aje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya As Vita Club muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yakiniraga ikipe ya Vita Club mu mwaka w’imikino ushize, aho banatwaranye Igikombe cy’Igihugu (coupe du Congo).
Vita Club imugura yari yamubengutse muri AS Otôho y’iwabo yari yafashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona. Elanga n’ubwo yakinaga mu ikipe ikomeye, ntiyigeze aba umukinnyi ukenerwa cyane mu ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville kuko kugeza magingo aya yayikiniye umukino umwe gusa muri Mutarama 2023, ubwo bakinaga na Niger.
Rayon Sports nyuma yo kuziba ibyuho yari ifite, birimo mu izamu, ubwugarizi no hagati mu kibuga, kuri ubu yatangiye no gushaka ibisubizo mu busatirizi bwa yo, ihereye ku musimbura wa Joackiam Ojera, Youssef Rharb ndetse na Tuyisenge Arsène batandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…