RWANDA

Umujyi wa Kigali waje mu Mijyi 10 ya mbere ikunzwe kurusha indi muri Afurika 2024

Umujyi wa Kigali, waje ku mwanya wa gatanu mu Mijyi ikunzwe cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati. Abawutoye bawusobanura nk’umujyi mwiza usukuye, uhuza abantu, ukungahaye ku biribwa n’ibinyobwa biryoshye, ufite umutekano kandi w’ingirakamaro cyane by’umwihariko ku bawugenderera.

Uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wazamutse ushyirwa ku mwanya wa gatanu mu mijyi ikunzwe muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati. Ni mu matora akorwa n’abasomyi b’urubuga Travel + Leisure buri mwaka ku ngingo zitandukanye.

Buri mwaka, mbere y’uko hatangwa ibihembo bya ‘World’s Best Awards’ hakorwa ubushakashatsi, abasomyi b’urubuga Travel + Leisure bagasabwa gusangiza inararibonye yabo ku ngendo bakoze hirya no hino ku isi, bagatanga ibitekerezo kuri hoteli za mbere, resitora, imijyi, ibirwa, amato atwara abagenzi, indege n’ibindi.

Kuri ubu rero, abasomyi barenga 186.000 ba T + L barangije ubushakashatsi bwa 2024. Mu byagendeweho hatorwa imijyi ikunzwe rero harimo ibimenyetso nyaburanga, umuco, ibiribwa, imibanire y’abantu, imihahire, ndetse n’agaciro.

Umujyi wa Marrakesh wo mu gihugu cya Morocco, ni wo waje ku mwanya wa mbere mu majwi y’abasomyi batoye, ukaba uzwi cyane mu kugira ibice byinshi by’ubukerarugendo.

Uyu mujyi wa gatanu muri Morocco, urakundwa cyane kubera ufite ibice bimwe na bimwe bigaragaza umuco gakondo w’iki gihugu ndetse ukagira n’ibindi bice bigaragaza iterambere ry’iki gihugu.

Kigali iza ku mwanya wa gatanu, abayitoye bayisobanura nk’umujyi ufite isuku itangaje, utekanye, uteye imbere kandi ufitiye akamaro kanini abawutuyemo.

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa 5 mu mijyi ikunzwe muri Afurika

Dore uko imijyi yagiye ikurikirana mu matora yakozwe:

1. Marrakesh, Morocco: 89.172. 

2. Cape Town, South Africa: 88.87

3. Jerusalem, Israel: 87.25

4. Dubai, United Arab Emirates: 86.14

5. Kigali, Rwanda: 85.93

6. Fez, Morocco: 84.37

7. Essaouira, Morocco: 83.97

8. Tel Aviv, Israel: 82.46

9. Luxor, Egypt: 82.04

10. Cairo, Egypt: 81.40

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

8 mins ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

2 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

2 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

2 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

23 hours ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

1 day ago