Umujyi wa Kigali, waje ku mwanya wa gatanu mu Mijyi ikunzwe cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati. Abawutoye bawusobanura nk’umujyi mwiza usukuye, uhuza abantu, ukungahaye ku biribwa n’ibinyobwa biryoshye, ufite umutekano kandi w’ingirakamaro cyane by’umwihariko ku bawugenderera.
Uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wazamutse ushyirwa ku mwanya wa gatanu mu mijyi ikunzwe muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati. Ni mu matora akorwa n’abasomyi b’urubuga Travel + Leisure buri mwaka ku ngingo zitandukanye.
Buri mwaka, mbere y’uko hatangwa ibihembo bya ‘World’s Best Awards’ hakorwa ubushakashatsi, abasomyi b’urubuga Travel + Leisure bagasabwa gusangiza inararibonye yabo ku ngendo bakoze hirya no hino ku isi, bagatanga ibitekerezo kuri hoteli za mbere, resitora, imijyi, ibirwa, amato atwara abagenzi, indege n’ibindi.
Kuri ubu rero, abasomyi barenga 186.000 ba T + L barangije ubushakashatsi bwa 2024. Mu byagendeweho hatorwa imijyi ikunzwe rero harimo ibimenyetso nyaburanga, umuco, ibiribwa, imibanire y’abantu, imihahire, ndetse n’agaciro.
Umujyi wa Marrakesh wo mu gihugu cya Morocco, ni wo waje ku mwanya wa mbere mu majwi y’abasomyi batoye, ukaba uzwi cyane mu kugira ibice byinshi by’ubukerarugendo.
Uyu mujyi wa gatanu muri Morocco, urakundwa cyane kubera ufite ibice bimwe na bimwe bigaragaza umuco gakondo w’iki gihugu ndetse ukagira n’ibindi bice bigaragaza iterambere ry’iki gihugu.
Kigali iza ku mwanya wa gatanu, abayitoye bayisobanura nk’umujyi ufite isuku itangaje, utekanye, uteye imbere kandi ufitiye akamaro kanini abawutuyemo.
Dore uko imijyi yagiye ikurikirana mu matora yakozwe:
1. Marrakesh, Morocco: 89.172.
2. Cape Town, South Africa: 88.87
3. Jerusalem, Israel: 87.25
4. Dubai, United Arab Emirates: 86.14
5. Kigali, Rwanda: 85.93
6. Fez, Morocco: 84.37
7. Essaouira, Morocco: 83.97
8. Tel Aviv, Israel: 82.46
9. Luxor, Egypt: 82.04
10. Cairo, Egypt: 81.40
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…