APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda cy’umwaka ushize, yisanze izahura na Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino w’injojora ry’ibanze ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League.
Ni tombola yabaye kuri uyu wa Kane, ku Cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, giherereye mu Misiri, aho ikipe y’Ingabo yisanze itomboye ikipe y’ikigugu.
Yasize ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League, izakina na Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere ry’ibanze ku makipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Ikipe izasezerera indi hagati y’ikipe y’Ingabo na Azam, izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya JKU yo muri Zanzibar na Pyramids FC yo mu Misiri yasezereye APR FC mu mwaka ushize. Isezereye indi aha, ihita ibona itike yo kujya mu matsinda yo muri CAF Confederation Cup.
Imikino ibanza izakinwa tariki ya 13-15 Nzeri, mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 20-22 Nzeri. APR FC izabanza muri Tanzania, mu gihe Pyramids FC na yo izabanza muri Zanzibar.
Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…
Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…
Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…