RWANDA

CAF Confederation Cup: Tombola yasize Police Fc izahura n’ikipe yo mu gihugu cya Algeria mu ijonjora ry’ibanze

Kuri uyu wa Kane, tariki 11 Nyakanga, Muri Misiri ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, habereye umuhango wa tombola kugira ngo hagaragazwe uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona imbere mu gihugu, CAF Champions League n’ayatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Muri tombola yabaye ya CAF Confederation Cup byarangiye ikipe ya Police FC yisanze izahura n’ikipe yo mu cya Algeria ariyo Club Sportif Constantine.

Iyi tombola yasize Police FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, imenye ko izakina na Club Sportif Constantine yo mu gihugu cya Algérie.

Police Fc imaze iminsi yarasubukuye imyitozo izabanza muri Algérie, umukino wo kwishyura uzabere i Kigali.

Izasezerera indi hagati y’izi zombi, izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Chad. 

Ni mugihe imikino ibanza iteganyijwe kuzakinwa tariki ya 16-18 Kanama, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe kuzakinwa tariki ya 23-25 Kanama.

Imikino ibanza y’icyiciro cya Kabiri mu ijonjora ry’ibanze, izakinwa tariki ya 13-15 Nzeri, mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 20-22 Nzeri.

Police Fc izahura na Club Sportif Constantine yo muri Algeria muri CAF Confederation Cup

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago