Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nyuma yo gusabwa ko yazatorera mu Karere ka Nyarugenge yahisemo kuzatorera mu Karere ka Gasabo.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, kuri site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, abahatuye bamusabye kuzahatorera nubwo kuri ubu yari yerekeje muri Gasabo. No kuri iyi nshuro, i Bumbogo abaturage bamusabye kuzatorera mu Karere kabo.
Mu ijambo rye Paul Kagame umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage ba Gasabo ko ariho azatorera.
Yagize ati “Ati “Ikibazo hagati ya Nyarugenge na Gasabo uko nzabigenza, Fazil namwemereye ko nibantumira nzaza ngasangira nabo, ubwo nzaza. Ibyo gutora rero, ubwo nzatorera aho ndi. Hanyuma kuri wa munsi mukuru natumiweho, nkazajya gusangira n’abayisilamu ku munsi mukuru wabo.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino bimaze hafi ukwezi bikorwa mu gihugu aho abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abakandida depite bagiye basanga abaturage mu Turere dutandukanye bavuga imigabo n’imigambi babafitiye mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere, ari nako basaba amajwi mu gikorwa nyirizina cy’amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…