Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nyuma yo gusabwa ko yazatorera mu Karere ka Nyarugenge yahisemo kuzatorera mu Karere ka Gasabo.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, kuri site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, abahatuye bamusabye kuzahatorera nubwo kuri ubu yari yerekeje muri Gasabo. No kuri iyi nshuro, i Bumbogo abaturage bamusabye kuzatorera mu Karere kabo.
Mu ijambo rye Paul Kagame umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage ba Gasabo ko ariho azatorera.
Yagize ati “Ati “Ikibazo hagati ya Nyarugenge na Gasabo uko nzabigenza, Fazil namwemereye ko nibantumira nzaza ngasangira nabo, ubwo nzaza. Ibyo gutora rero, ubwo nzatorera aho ndi. Hanyuma kuri wa munsi mukuru natumiweho, nkazajya gusangira n’abayisilamu ku munsi mukuru wabo.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino bimaze hafi ukwezi bikorwa mu gihugu aho abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abakandida depite bagiye basanga abaturage mu Turere dutandukanye bavuga imigabo n’imigambi babafitiye mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere, ari nako basaba amajwi mu gikorwa nyirizina cy’amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 mu gihugu.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…