Umukecuru wamamaye ku mvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ witwaga Nyirangondo Esperance yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mukecuru Nyirangondo Esperance yapfuye ku gicamunsi aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yaramaze iminsi arembeye.
Amakuru ajyanye n’urupfu rw’uyu mubyeyi wari usanzwe utuye mu Karere ka Gisagara Umurenge Ndora yanahamijwe n’umwuzukuruza we Iradukunda Sandrine.
Nyiragondo yitabye Imana afite abana 10, icyakora yari asigaranye babiri gusa mu gihe yakundaga guhamya ko yishimiye kubona ubuvivi n’ubuvivure.
Nyakwigendera biteganyijwe ko azashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, nk’uko umuryango we wabitangaje.
Nyirangondo Espérance yamamaye kubera ijambo yavuze ko ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, ryaje no kwifashishwa mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…