Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi na Zira FK, Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye umukino we wa mbere warangiye batsinze FC Sherrif 1-0.
Zira FK yari yasuye FC Sherrif yo mu Moldova mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’Imikino ya Europa League ku mugabane w’i Burayi.
Mutsinzi Ange Jimmy wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura umunya-Côte d’Ivoire, Stephane Acka.
Ange uheruka gutandukana na FK Jerv akerekeza muri Zira FK yo muri Azerbaijan, yakinaga umukino we wa mbere muri iyikipe.
Niwe mukinnyi w’Umunyarwanda wafunguriye abandi gukina Imikino yo ku mugabane w’iburayi muri uyumwaka w’Imikino wa 2024/25.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…