IMIKINO

Espagne yegukanye igikombe cya Euro 2024, itsinze ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza-Amafoto

Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye igikombe cya Euro 2024, nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

Ni umukino wa nyuma w’irushanwa rya Euro 2024, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2024, i Berlin mu gihugu cy’u Budage.

Ni umukino Espagne yihariye muri rusange haba mu guhererekanya umupira ndetse no kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe y’Igihugu ya Espagne ishaka igitego nyuma y’iminota ibiri gusa y’igice cya kabiri ku munota wa 47 w’umukino Espagne yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nico Williams ku mupira yahawe na Lamine Yamal.

U Bwongereza bwarwanye no kwishyura bunakora impinduka zitandukanye na Cole Palmer yinjiye asimbuye Kobbi Maino. 

Uyu musore ku munota wa 73 yaremye agatima Abongereza abishyurira igitego ku ishoti yateye ahawe umupira na Jude Bellingham. Nyuma yo kwishyura u Bwongereza bwongeye kurushwa bukina bwugarira maze ku munota wa 86 Mikel Oyarzabal wari winjiye asimbuye Morata atsindira Espagne igitego cya kabiri ahawe umupira na Marc Cucurella umukino urangira inatsinze ibitego 2-1 yegukanye igikombe.

Espagne yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe kuko irindwi yose yakinnye yayitsinze itananganyije n’umwe. Iki gihugu ni ku nshuro ya kane yegukanye igikombe cy’u Burayi 1981, 2008, 2012 na 2024.

Lamine Yamal yegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto w’irushanwa, mugihe Rodrigo yabaye umukinnyi w’irushanwa.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago