Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ikipe ya APR Fc ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yakatishije itike ya ½ cy’irangiza idatsinzwe umukino n’umwe.
APR Fc yatsinze ikipe ya Sport Club Villa igitego 1-1, bituma isoza imikino itatu idatsinzwe mu irushanwa rikomeje kubera muri Tanzania.
APR Fc yatsinze umukino wayo wa mbere ubwo yahuraga n’ikipe ya Singida Black Stars Sc yo muri Tanzania, igitego 1-0, mu mukino wa kabiri, APR Fc n’ubundi yatsinze El Merriekh Bentiu Fc yo muri Sudan y’Epfo igitego 1-0, ni mugihe umukino wa gatatu wayihuje na Sports Club Villa yo muri Uganda byarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Dushimimana Olivier “Muzungu” ku munota wa 26, mu gihe cyaje kugomborwa na Najib Yiga ku munota wa 45.
Uku kudatsindwa kwa APR Fc byahise biyihesha gusoza iyoboye itsinda C barimo n’amanota 7/9.
Ni umukino kandi warangiye Kapiteni w’ikipe ya APR Fc Niyomugabo Claude ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino.
APR Fc izagaruka mu kibuga kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, ihura na Al Hilal itozwa n’umunyecongo Florent Ibenge muri ½ cy’irangiza.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…