Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Umukandida Perezida w’umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame batoye nk’abandi bose.
Ni igikorwa cyabereye kuri site ya SOS i Kagugu mu Karere ka Gasabo cyo gutora Perezida n’abadepite batanzwe n’amashyaka atandukanye.
Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yarahataniye uwo umwanya n’abarimo Dr Frank Habineza w’ishyaka rya Green Party na Philip Mpayimana umukandida wigenga.
Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora biteganyijwe ko biri butangazwe ku mugoroba na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) wo kuri uyu wa Mbere.
Ibitangazwa ni amajwi y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…