Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Perezida Paul Kagame arikumwe na Madamu Jeannette Kagame bahuye n’abamwe mu bahanzi batuye ahazwi nka Karumuna mu Karere ka Bugesera abatembereza mu rwuri rwe ruherereye muri ako Karere ndetse aranabagabira.
Abahanzi barimo nka Butera knowless, Platini P, Nel Ngabo, Tom close basanzwe batuye ahazwi nko mu karumuna mu karere ka Bugesera nibo bagabiwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Aba kandi barimo abahanzi babashije kugenda mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe Paul Kagame.
Aha twavuga nka Butera Knowless na Nel Ngabo. Aba bahanzi bose bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba batemberejwe mu rwuri rwa Perezida Paul Kagame, aho ndetse banamushimiye kuba yabagabiye.
Ni amarangamutima menshi bamugaragarije babinyujije ku bitekerezo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…